...(Ngunda agarutse)
«Mbe:Ngunda ko wijuse cyane ubigenjeje ute?»
Ngunda: «Navuye imuhira abagore banjye bamaze kungaburira. Kandi no gusogongera ko ndasogongeye; ahubwo genda urebe.
Umunyanzoga: «Yewe, ndumva ibikoba binkuka, ngiye kureba.
Ngunda (wenyine): «Abanyanzoga baba abapfu!
Ubundi yari asanzwe
ayobewe imisogongerere yanjye?
Yabaga yazaga ahubwo tukajyana.
Nsibye guhembuka, ariko rero byibura nishe akanyota.
Ubwo
Ruganzu yarebye, yemera ko njya gusogongera azirikana ko nta
nzoga nyinshi afite? Umva ko ndi umunyanda nini.
Umunyanda nini
ntiyanga kugawa.
Kandi simpemutse,
Sinakoze ukundi atambwiye.
Yambwiye ngo nsogongere.
Na njye nasogongeye, sinyoye.
Ubundi
bwo buriya buyoga bubiri nibwo yari ateze abahinzi?
Henga ndetse
nigendere.
Sinashobora kumva imivumo y'abanyanzoga!
Twahubirana yanyica.
Kandi ga koko ndahemutse!
Nguriya
arahindukiye.
Mbega umujinya afite!
Emwe ndahemutse!
Emwe si
uruda rwanjye rwananiranye!»
Umunyanzoga (wenyine): «Icyago yagiye.
Aramaze na njye sinashakaga kurebana na we.
Bahungu se mbigenze nte?
Ruganzu ndamubwiraiki?
Abahinzi nibahingura ndabakwiza he?
Ndamenya nihisha he?
Ararinkoreye Ngunda!
Ndahebye, ntawizigira rubanda.
Ruganzu
ntagira umwaga, ariko rero ntabura kumbwira nabi, birakwiye kandi.
Nimbona ko arakaye, ndapfa kumusaba imbabazi, ahubwo izo nzoga
nzazisubizeho ubwanjye. Mana y'i Rwanda, urampe gukira irya none! ../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Umugani wa ngunda (5) ...